MINICT na RICTA mu bufatanye bwo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha Akadomo RW

Mu rwego rwo kuzamura gahunda u Rwanda rwihaye mu gukoresha ikoranabuhanga (hibandwa cyane cyane kuri interineti), Minisiteri Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya ifatanyije
n’ikigo gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga (RICTA) byatangije ku mugaragaro gahunda yo kongera ubukangurambaga mu gushishikariza abanyarwanda gukoresha urubuga Akadomo Rw (.rw),
bityo rugakoreshwa ku rwego rwigihugu.

Mu gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda y’amezi atatu yiswe ‘Nahisemo .RW’, Minisitiri ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya
yabwiye itangazamakuru ko ibigo by’abikorera mu Rwanda, abakora ubucuruzi ndetse n’ ibigo bakwiye guhitamo gukoresha indangarubuga Akadomo rw (.RW)
niba koko igihugu gifite gahunda yo kongera no gushimangira gahunda cyihaye yo gukoresha ikoranabuhanga.

Ingabire yagize ati, “Mu gutangiza gahunda ‘Nahisemo .RW’, tugamije kuzamura izina u Rwanda rufite mu ikoranabuhanga aho dushishikariza abafite ibikorwa by’ubucuruzi
n’ibigo bigaragara ku mbuga za interineti gukoresha .RW nk’ indangarubuga y’ igihugu. Gukoresha .RW bihura neza n’icyerekezo twihaye cyo guhindura u Rwanda
isoko rusange rishingiye ku ikoranabuhanga mu karere no ku mugabane,”
Yongeyeho ati, “Hari ikibazo cy’imyumvire yuko izindi ndangarubuga ari nziza
kurusha iyacu. Kugira Akadomo RW nkikirango cyacu bituma abaguzi biyongera kandi ubucuruzi bwacu
bukagira bubarizwa. Turashishikariza abafite ibikorwa byubucuruzi mu Rwanda bifashishije ‘intego rusange’
kwamamaza ibyo bakora bakoresheje domain name yabo kandi bumve ko ari ishema kuri bo ko bafite ikiranga Rwanda (Rwandan brand).

Turakangurira kandi abafite ibikorwa byubucuruzi n’imiryango ikorera mu Rwanda gukoresha .RW
bityo dushimangire ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi bw’ibikorerwa mu gihugu. Kuri ubu, mu Rwanda harabarirwa indangarubuga zirenga 8000.
Izigera ku 4000 muri zo ziranditse nka .RW na ho izisigaye zandikishije nka .com, .org n’izindi.

Umuyobozi w’agateganyo wa RICTA, Ingabire Grace, avuga ko iterambere ku ikoreshwa rya interineti mu Rwanda nta cyo ryaba rivuze mu gihe cyose
hadakoreshejwe Akadomo Rw. Yongeraho ko uko Akadomo RW ikoreshwa mu gihugu ari na ko ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga
buzarushaho kugenda neza, aboneraho gushishikariza abakora ibikorwa by’ ubucuruzi gukoresha .RW.
Yagize ati, “Kuba hari imbuga nyarwanda zandikishije hanze ni igihombo ku iterambere ryacu rishingiye ku ikoranabuhanga.
Ibikorwa by’ubucuruzi biramutse bikoresheje .RW, n’isura y’ igihugu cyacu mu rwego rw’ikoranabuhanga
yarushaho kwaguka bityo bikatwongerera n’ imbaraga zo kumenyekanisha u Rwanda hakoreshejwe interineti”

RICTA ni ijambo ry’ impine rivuga ‘Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ikoranabuhanga, kikaba gifite inshingano yo guteza imbere ikoreshwa ry’ indangarubuga mu Rwanda
Izina rya gahunda ‘Nahisemo’ ryo rikomoka ku ijambo ry’ icyongereza ‘I choose’, ari na ho twahereye
dukoresha ‘Nahisemo .RW (cyangwa Akadomo RW). Ni gahunda ihuriza hamwe abantu bakora ubucuruzi mu masoko atandukanye,
bakitangira ubuhamya ku mpamvu ‘bahisemo’ gukoresha .RW nk’ indangarubuga bihitiyemo.